5 Nuko Yehova Imana ye atuma umwami wa Siriya+ amurusha imbaraga, ku buryo Abasiriya bamutsinze bakamutwara abantu benshi, bakabajyana i Damasiko ku ngufu.+ Nanone yatumye umwami wa Isirayeli amurusha imbaraga, aramutsinda yica abantu benshi bari kumwe na we.