-
2 Ibyo ku Ngoma 28:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Hanyuma abantu bari batoranyijwe bavuzwe mu mazina bafata abo bantu izo ngabo zari zazanye ku ngufu. Abari bambaye ubusa muri bo bose babaha imyenda, bavanye mu byasahuwe. Babambika imyenda, babaha inkweto, ibyokurya n’ibyokunywa n’amavuta yo kwisiga. Abari bafite intege nke na bo babatwaye ku ndogobe babashyira abavandimwe babo i Yeriko, mu mujyi w’ibiti by’imikindo. Ibyo birangiye basubira i Samariya.
-