31 Hezekiya aravuga ati: “Ubwo mwatoranyirijwe gukorera Yehova, nimuzane mu nzu ya Yehova ibitambo byo gushimira n’ibindi bitambo.” Abari bateraniye aho batangira kuzana ibitambo byo gushimira n’ibindi bitambo kandi umuntu wese wabishakaga azana igitambo gitwikwa n’umuriro.+