22 Nanone kandi, Hezekiya yavuganye n’Abalewi bose bagaragaje ubuhanga mu murimo bakoreraga Yehova kandi abatera inkunga. Muri ibyo birori byamaze iminsi irindwi,+ abaturage n’Abalewi bararyaga, bagatamba ibitambo bisangirwa+ kandi bagashimira Yehova Imana ya ba sekuruza.