10 maze umutambyi mukuru Azariya wo mu muryango wa Sadoki aramubwira ati: “Uhereye igihe abantu batangiriye kuzana ibyo batanzeho impano mu nzu ya Yehova,+ abantu barariye barahaga kandi haracyari ibintu byinshi cyane, kuko Yehova yahaye abantu be umugisha, none dore ibisigaye na byo ni byinshi.”+