19 Nanone isengesho yasenze+ n’uburyo Imana yumvise kwinginga kwe, ibyaha bye byose, ibikorwa bye by’ubuhemu,+ ahantu hirengeye yubatse akahashyira inkingi z’ibiti basenga+ n’ibishushanyo bibajwe, mbere y’uko yicisha bugufi, byose byanditse mu magambo yavuzwe n’abamumenyeshaga ibyo Imana ishaka.