30 Hanyuma umwami ajya mu nzu ya Yehova ari kumwe n’abagabo bose b’i Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu, abatambyi, Abalewi, ni ukuvuga abaturage bose, abato n’abakuru. Abasomera amagambo yose yanditse mu gitabo cy’isezerano cyari cyabonetse mu nzu ya Yehova.+