31 Umwami ahagarara mu mwanya we, agirana na Yehova isezerano,+ yiyemeza kumvira Yehova, gukurikiza amategeko ye, ibyo abibutsa n’amabwiriza ye, abikoranye umutima we wose n’ubugingo bwe bwose,+ akora ibihuje n’amagambo y’isezerano yari yanditse muri icyo gitabo.+