7 Bahaye amafaranga abacongaga amabuye+ n’abanyabukorikori+ kandi baha abantu b’i Sidoni n’ab’i Tiro ibyokurya n’ibyokunywa n’amavuta, kugira ngo bazane imbaho bazivanye muri Libani, bazinyuze mu nyanja bazigeze i Yopa,+ kuko Kuro umwami w’u Buperesi yari yarabahaye uburenganzira bwo kubikora.+