3 “Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bw’Umwami Kuro, uwo mwami yatanze itegeko ku bijyanye n’inzu y’Imana y’i Yerusalemu.+ Yaravuze ati: ‘iyo nzu yongere yubakwe kugira ngo bajye bayitambiramo ibitambo, fondasiyo zayo bazikomeze. Izagire ubuhagarike bwa metero 27 n’ubugari bwa metero 27.+