4 Nuko abantu bose bubahaga cyane amagambo y’Imana ya Isirayeli bahurira aho nari ndi, bababajwe n’ibikorwa by’ubuhemu by’abari baragarutse bavuye i Babuloni. Nakomeje kwicara mbabaye cyane kugeza ku isaha yo gutangiraho ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba.+