9 Mana yacu nubwo dukora imirimo y’agahato,+ ntiwadutereranye. Watugaragarije urukundo rudahemuka, utuma abami b’Abaperesi+ batugirira impuhwe, utuma tugira imbaraga zo kubaka inzu yawe Mana yacu,+ twongera kubaka amatongo yayo kandi utuma tugira umutekano mu Buyuda n’i Yerusalemu.