14 Nuko mbonye ko bafite ubwoba, mpita mpaguruka mbwira abakomeye+ n’abatware n’abandi bantu nti: “Ntimubatinye.+ Mwibuke ko Yehova afite imbaraga nyinshi kandi ko ateye ubwoba+ maze murwanirire abavandimwe banyu, abahungu banyu, abakobwa banyu, abagore banyu n’ingo zanyu.”