39 Turakomeza tunyura hejuru y’Irembo rya Efurayimu,+ dukomereza ku Irembo ry’Umujyi wa Kera+ maze tugera ku Irembo ry’Amafi.+ Nanone tunyura ku Munara wa Hananeli+ no ku Munara wa Meya, tugera no ku Irembo ry’Intama.+ Nuko iyo korari y’abaririmbyi igeze ku Irembo ry’Abarinzi, turahagarara.