47 Kandi Abisirayeli bose bo mu gihe cya Zerubabeli+ no mu gihe cya Nehemiya batangaga amaturo agenewe abaririmbyi+ n’abarinzi b’amarembo,+ hakurikijwe ibyo babaga bakeneye buri munsi. Nanone batangaga ibyabaga bigenewe Abalewi,+ Abalewi na bo bagatanga ibyabaga bigenewe abakomoka kuri Aroni.