19 Nuko mbere y’uko Isabato itangira, i Yerusalemu butangiye kwira, mpita ntanga itegeko maze inzugi z’amarembo zirakingwa. Hanyuma mbabwira ko batagomba kuzikingura Isabato itararangira, kandi nshyira bamwe mu bagaragu banjye ku marembo kugira ngo hatagira ibicuruzwa byinjira ku munsi w’Isabato.