-
Esiteri 1:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Aho ibyo birori byabereye hari hatatse ibitambaro byiza by’umweru n’iby’ubururu. Ibyo bitambaro byari biziritse ku nkingi zikozwe mu mabuye meza, bizirikishijwe imishumi* ifashe mu twuma dukozwe mu ifeza tumeze nk’impeta, duteye kuri za nkingi. Nanone hari intebe zikozwe muri zahabu n’ifeza, ziteye mu mbuga yari ishashemo amabuye y’agaciro.*
-