22 Hanyuma umwami yohereza amabaruwa mu ntara zose,+ buri ntara yohererezwa ibaruwa hakurikijwe imyandikire yayo kandi buri bwoko bwandikirwa mu rurimi rwabwo. Ayo mabaruwa yavugaga ko umugabo ari we ugomba kuyobora abo mu rugo rwe kandi ko abagize umuryango we bagomba kuvuga ururimi rwe.