3 Mu ntara zose+ umwami ashyireho abantu bashake abakobwa beza, bakiri bato b’amasugi babazane ibwami, i Shushani mu nzu y’abagore. Babahe Hegayi+ umukozi w’ibwami urinda abagore maze bajye babasiga amavuta atandukanye kugira ngo barusheho kuba beza.