8 Nuko abantu bamaze kumva ibyo umwami yavuze n’itegeko yatanze, abakobwa benshi bakiri bato bajyanwa ibwami i Shushani, bahabwa Hegayi+ ngo abiteho. Icyo gihe Esiteri na we ajyanwa mu nzu y’umwami yayoborwaga na Hegayi, wari ushinzwe kurinda abagore.