15 Nuko Esiteri umukobwa wa Abihayili se wabo wa Moridekayi, uwo Moridekayi yareraga,+ na we igihe cye kiragera ngo ajye kwiyereka umwami, ariko ntiyagira ikintu na kimwe asaba uretse ibyo Hegayi umukozi w’ibwami yavuze ko ahabwa. (Muri icyo gihe cyose, ababonaga Esiteri bose bumvaga bamukunze.)