16 “Genda uhurize hamwe Abayahudi bose bari i Shushani mwigomwe+ kurya no kunywa munsabira, muzamare iminsi itatu nta cyo murya nta n’icyo munywa+ ku manywa na nijoro. Nanjye n’abakobwa bankorera tuzabigenza dutyo. Hanyuma nzajya kureba umwami nubwo bitemewe kandi niba ngomba gupfa, nzapfe.”