13 Hamani abwira umugore we Zereshi+ n’incuti ze zose ibyari byamubayeho. Nuko abajyanama be n’umugore we Zereshi baramubwira bati: “niba koko Moridekayi ari Umuyahudi none ukaba utangiye guta agaciro imbere ye, ntukimushoboye. Azagutsinda uko byagenda kose.”