5 Aravuga ati: “Mwami niba ubyemeye, ukaba unyishimira, ukaba ubona bikwiriye kandi ukaba unkunda koko, handikwe itegeko ritesha agaciro amabaruwa yanditswe mbere na wa mugambanyi Hamani,+ umuhungu wa Hamedata w’Umwagagi,+ yavugaga ko Abayahudi bo mu ntara zose uyobora bicwa bagashira.