10 Moridekayi yandika amabaruwa yari arimo iryo tegeko mu izina ry’Umwami Ahasuwerusi kandi ayateraho kashe yari ku mpeta y’umwami,+ ayaha intumwa zagenderaga ku mafarashi ngo ziyajyane. Zagiye ku mafarashi yihuta cyane yakoreshwaga mu mirimo y’ibwami.