9 Ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa 12, ari ko kwitwaga Adari,+ igihe cyo gukora ibyo umwami yavuze n’itegeko yatanze cyari kigeze.+ Uwo munsi abanzi b’Abayahudi bari bizeye kubatsinda ariko ibintu byarahindutse maze Abayahudi aba ari bo batsinda abanzi babo.+