2 Abantu bose ni bamwe ku birebana n’ibibageraho.+ Umukiranutsi n’umuntu mubi,+ umuntu mwiza n’umuntu utanduye kimwe n’uwanduye, n’utamba igitambo n’utagitamba, bose bagira iherezo rimwe. Umuntu mwiza ni kimwe n’umunyabyaha, kandi umuntu urahira ni kimwe n’utinya kurahira.