9 Ibihugu byose nibiteranire hamwe
N’abantu bahurire hamwe.+
Ni nde muri bo ushobora kuvuga ibintu nk’ibyo?
Cyangwa se bashobora gutuma twumva ibintu bya mbere?+
Ngaho nibazane abatangabuhamya babo kugira ngo bagaragaze ko bavuga ukuri,
Cyangwa se abandi nibumve maze bavuge bati: ‘ibi ni ukuri!’”+