14 Nzabamenagurira icyarimwe, umwe muhonda ku wundi kandi ibyo nzakorera abana ni byo nzakorera ba papa babo,” ni ko Yehova avuga.+ “Sinzabagirira impuhwe cyangwa ngo numve banteye agahinda cyangwa ngo mbagirire imbabazi. Nta kintu na kimwe kizambuza kubarimbura.”’+