17 “Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘buri wese muri mwe yari yiyemeje kurekura umuvandimwe we na mugenzi we, ariko ntimwanyumviye.+ Uyu ni wo mudendezo ngiye kubaha,’ ni ko Yehova avuga. ‘Muzicwa n’inkota, icyorezo n’inzara.+ Nzabahindura ikintu gitera ubwoba ubwami bwose bwo mu isi.+