9 Hanyuma mu mwaka wa gatanu w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu,+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa cyenda, abantu bose bari muri Yerusalemu n’abari baraje i Yerusalemu baturutse mu mijyi y’u Buyuda bose, batangaza ko bagiye kwigomwa kurya no kunywa imbere ya Yehova.+