40 Igihe Nebuzaradani+ umutware w’abarindaga umwami yari amaze kurekura Yeremiya ari i Rama,+ Yehova yavugishije Yeremiya. Nebuzaradani yari yaramujyanyeyo afungishijwe amapingu kandi yari kumwe n’abandi bantu bose b’i Yerusalemu n’i Buyuda bari bagiye kujyanwa i Babuloni ku ngufu.