41 Nuko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli+ umuhungu wa Netaniya, umuhungu wa Elishama wakomokaga mu muryango w’abami, akaba yari umwe mu bantu bakomeye bakoreraga umwami, azana n’abandi bagabo 10 basanga Gedaliya umuhungu wa Ahikamu i Misipa.+ Igihe bari bicaye basangira ibyokurya i Misipa,