19 Abagore na bo baravuga bati: “Ese abagabo bacu ntibabaga baduhaye uburenganzira igihe twatambiraga ibitambo ‘Umwamikazi wo mu Ijuru,’ tukamusukira ituro ry’ibyokunywa kandi tugakora utugati two kumutura dufite ishusho ye? Ese twamusukiraga ituro ry’ibyokunywa tutabajije abagabo bacu?”