44 “Dore umuntu azaza nk’intare iturutse mu bihuru byo kuri Yorodani, atere urwuri rurimo umutekano, ariko mu kanya gato nzatuma bahunga baruvemo. Uwatoranyijwe ni we nzaruha.+ Ni nde umeze nkanjye kandi se ni nde wahangana nanjye? Ni uwuhe mwungeri wampagarara imbere?+