6 Imijyi y’aho mutuye hose izahinduka amatongo+ kandi ahantu hirengeye hazasenywa hasigare nta wuhatuye.+ Ibicaniro byanyu bizasenywa bimenagurike, ibigirwamana byanyu biteye iseseme birimburwe, ibicaniro mutwikiraho imibavu bimeneke kandi ibyo mwakoze byose bikurweho.