9 Ukuboko kwanjye kuzarwanya abahanuzi berekwa ibinyoma n’abahanura ibintu bitari byo.+ Ntibazakomeza kuba incuti zanjye magara kandi ntibazandikwa mu gitabo cy’abagize umuryango wa Isirayeli cyangwa ngo bagaruke mu gihugu cya Isirayeli. Muzamenya ko ndi Yehova Umwami w’Ikirenga.+