36 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko wagize irari ryinshi ukiyambika ubusa mu bikorwa byawe by’uburaya wakoranye n’abagukunda n’ibigirwamana byawe bibi cyane kandi biteye iseseme,+ ukaba warageze n’aho ubitambira amaraso y’abahungu bawe,+