52 Ugomba gukorwa n’isoni, bitewe n’uko wagerageje kugaragaza ko ibyo abo muvukana bakoze bikwiriye. Bo ni abakiranutsi kukurusha kuko wakoze ibibi birenze ibyo bakoze. Ubwo rero ukwiriye gukorwa n’isoni kandi ugaseba, bitewe n’uko utuma abo muvukana bagaragara nk’aho ari abakiranutsi.’