4 amaraso wavushije yatumye ubarwaho icyaha+ kandi ibigirwamana biteye iseseme wikoreye byatumye uhumana.+ Watumye iherezo ry’iminsi yawe ryihuta kandi iherezo ry’imyaka yawe rirageze. Ni yo mpamvu nzatuma amahanga agutuka n’ibihugu byose bikaguseka.+