26 Abatambyi bo muri Yerusalemu bishe amategeko yanjye+ kandi bakomeza guhumanya ahantu hanjye hera.+ Ntibagaragaza ko ibintu byera bitandukanye n’ibintu bisanzwe+ kandi ntibamenyesha abantu ikintu cyanduye n’ikintu kitanduye.+ Banga kubahiriza amasabato yanjye kandi bagahumanya izina ryanjye.