24 Bazagutera n’urusaku rwinshi rw’amagare y’intambara n’inziga zayo, baze ari igitero cy’ingabo nyinshi cyane, bafite ingabo nini n’ingabo nto, bambaye n’ingofero. Bazakugota impande zose kandi nzabaha uburenganzira bwo kugucira urubanza, bagucire urubanza ruhuje n’uko babyumva.+