17 Uzatake ariko ntihazagire ukumva kandi ntuzagire ikintu ukora kigaragaza ko ubabajwe n’abapfuye.+ Uzambare igitambaro cyawe bazingira ku mutwe,+ wambare n’inkweto zawe.+ Ntuzatwikire ubwanwa bwo hejuru y’umunwa+ kandi ntuzarye ibyokurya abantu bazakuzanira.”+