20 nzakumanurana n’abamanuka bajya muri rwa rwobo musange abamanutse kera cyane. Nzagutuza mu gihugu cyo hasi cyane, kimeze nk’ahantu hamaze igihe kirekire harabaye amatongo. Uzaturana n’abamanuka bajya muri rwa rwobo,+ kugira ngo utazongera guturwa. Hanyuma nzahesha icyubahiro igihugu cy’abazima.