16 Wakoranaga ubucuruzi na Edomu bitewe n’uko wari ufite ibicuruzwa byinshi. Kugira ngo ubahe ibicuruzwa byawe, baguhaga amabuye yitwa turukwaze, ubwoya buteye ibara ry’isine, imyenda ifumyeho amabara atandukanye, imyenda y’ubudodo bwiza, amabuye y’agaciro yo mu nyanja n’andi mabuye y’agaciro.