24 “‘Aho ni ho Elamu+ iri n’abantu bayo bose bakikije imva yayo. Bose bicishijwe inkota. Baramanutse bajya mu gihugu cyo hasi badakebwe kandi ni bo bateraga abantu ubwoba igihe bari bakiri bazima. Ubwo rero bazajyana ikimwaro hamwe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo.