30 “‘Aho ni ho abatware bo mu majyaruguru bose bari n’Abanyasidoni bose,+ bamanukanye ikimwaro bari kumwe n’abishwe, nubwo batezaga ubwoba bitewe n’uko ari abanyambaraga. Bazarambarara hasi badakebwe hamwe n’abicishijwe inkota kandi bazajyana ikimwaro bari kumwe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo.