5 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nzacira urubanza abasigaye bo mu mahanga n’abo muri Edomu bose mfite uburakari bwinshi,+ kuko igihugu cyanjye bacyise icyabo bishimye cyane bafite n’agasuzuguro kenshi,+ bashaka kwifatira inzuri zacyo kandi bakagisahura.’”’+