19 Uzabasubize uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nzafata inkoni ya Yozefu iri mu kiganza cya Efurayimu n’abo mu miryango ya Isirayeli bari kumwe na we, mbashyire hamwe n’inkoni ya Yuda. Nzatuma baba inkoni imwe+ kandi bazaba umwe mu kiganza cyanjye.”’