7 Hari n’utwumba tw’abarinzi, buri kumba gafite uburebure bureshya n’urubingo rumwe n’ubugari bureshya n’urubingo rumwe kandi hagati y’akumba n’akandi hari metero zigera kuri ebyiri n’igice.+ Apima mu irembo iruhande rw’ibaraza ryinjira imbere mu rugo, abona hareshya n’urubingo rumwe.